Sunday, January 6, 2019





1. Igitunguru cya onyo : iyo iriwe ari mbisi, cyangwa itetswe igizwe isupu cyangwa ikamuwe ukanywa umutobe wayo. Ibyo bisohora imyanda iri mu mwijima, hamwe n’imiti yo kwa muganga yibumbiye mu mwijima.

  • Iyi onyo ivura umwijima wa Hépatite uryana kandi ugatera umuriro. Iyi Onyo kandi ivura Dégénérescence graisseuse du foie : umwijima wangiritse ugasigara wuzuye urugimbu gusa, uwurwaye agasigara abyimbagiranye, kugeza ubwo atoboka amazi, hamwe na hamwe. Iki gitunguru kivura Cirrhose : iyo ni indwara y’umwijima ikomoka ku  cyangwa kurya ibyo kurya bikennye cyangwa bwaki cyangwa kuziba  kw’imiyoboro y’impindura kwangirika kw’imikorere y’umutima

2. Akatsi kitwa igishihe cy’ishyamba (polypode)
Gusekura imizi ugatogosa, ukanywa ayo mazi, asohora ibibi byose biri mu mpindura.

N.B: Iki gishihe kivuzwe aha gikunda kumera ku biti byakuze ahantu hari isharankima nyinshi. Ntabwo ari cya gishihe kimera mu murima usanga cyaramaze imisozi. Iki kimera mu murima kigafata ahantu hanini cyitwa fougère mâle. Naho ikimera ku biti usanga ari kagufi, gafite uruheri ku mababi ateganye. Iki gishihe gikiza :


        -Impatwe imaze igihe kirekire
        -Indwara y’umwijima ya hépatite,n’impagarara zo mu mpindura

Uko bikoreshwa :
Imizi ingana na garama 30, gushyira muri litiro 1 y’amazi. Ubitogotesheje kugeza ubwo bikama hagasigara igice cy’ayo mazi, ukabanza kureka bigahora, ukajya unywa agakombe gato mu gitondo, akandi ku manywa, akandi nimugoroba.

Ushobora no kubika ifu y’iyo mizi, ukajya ufata garama 1 ukayivanga mu itasi 1 y’amazi, gatatu mu cyumweru.

3. Radis : ni akajumba gato gatukura (hari n’izisa n’umweru ndetse n’izijya gusa
na    n’ikigina bita ngo ni iz’umukara –radis noir). Karacagagurwa kakavangwa  n’ubuki, ukakarya ari kabisie, uvanze n’ibindi biryo. Radis yongera indurwe mu mwijima, bigatuma imyanda ivamo, ivugurura imikorere y’impindura ikoresheje gusohora indurwe yose. Ni cyo gituma radis ikenewe ku bantu bakurikira :

  • Abarembejwe na Hépatite imaze igihe.
  • Umwijima ufite urugimbu rwinshi
  • Cirrhose
  • Umwijima wahindanijwe n’imiti
  • Impindura ifite intege nke ihorana ubunebwe
  • Ivugurura n’umwijima watewe no kunywa inzoga cyangwa ubundi burozi bwo mu miti


4. Chardon marie (igihwarara) :
N.B:Wirinde kuyiteranya n’umutovu cyangwa ikigembegembe. Abantu benshi batangazwa n’iki cyatsi. Muri cyo harimo ibyitwa stlymarine by’umuti kabuhariwe w’indwara z’umwijima.

  • Ikiza agahu korohereye gatwikiriye umwijima
  • Ikiza indwara z’umwijima zitewe n’imiti yo kwa muganga ; nk’imiti yo kugabanya uburibwe mu mubiri, iyo kuvura igituntu, iyo kuvura mu  bwenge, iyo gutunganya imihango
  • Igihwarara kivura Hépatite virale aiguë
5. Amavuta ya elayo (Huile d’olive) :
Ayo mavuta asohora neza indurwe, ikagenda neza mu mara, maze bikagabanya n’impagarara zo mu mara, bigatera impindura gukora neza. Icyiyongereyeho ni uko amavuta ya elayo atuma indurwe yo mu mara yoroshya umurimo wo kunozwa kw’ibyo kurya.

Twibuke ko amavuta ya elayo akungahaye muri vitamini A, B1, B2, na P, n’agace gato ka vitamini E. bituma ayo mavuta avura umwijima, umutima, indwara z’imitsi, yongera kuryoherwa, yongera imbaraga mu ngingo, agatera imbaraga mu ngingo zinoza ibyo kurya, ayo mavuta atera kwituma neza.
Ayo mavuta avura :
  • Maladies hépatiques (indwara z’umwijima ugurumana)
  • Maladies biliaires (indwara zo mu mpindura)
  • Maladies circulatoires (indwara zo mu maraso)
  • Maladies gastro-intestinales (indwara zo mu mara)
  • Maladie cutanées (indwara z’uruhu)
  • Maladies rénales (indwara zo mu mpyiko)
6. Grande ortie (igisura) : na cyo kirakize cyane. Mu myunyu mwimerere by’umwihariko, harimo ubutare (fer), fosifori, manyeziyumu, kalisiyumu, silisiyumu. Ibi bigitera kuba ingirakamarop mu ndwara zo mu muhogo, mu myiko, muri nyababyeyi no mu maynya ndangagitsina.


Gikora umurimo wo gutera kwihagarika neza, no gusohora imyanda yirundanyirije mu ngingo. Igisura gifite na vitamini A, C, na K, n’ibindi bitavuzwe byinshi, bigitera gukenerwa n’abaganga. 

Umurimo w’igisura hamwe n’urutovu n’amababi y’igipapayi, byose uko ari bitatu bitera urwagashya gukora neza.

Uko gikoreshwa :
 Igisura: gushyushya amazi akabirindura, ukagitereramo, amababi angana na garama 50 muri litiro y’amazi, ukabitogotesha iminota 15,ukanywa ibiyiko 3 cyangwa 4 ku munsi.

Ushobora gutogotesha mu mazi make, ukavuguta ukanywa igice cy’ikirahuri
(verre) cyangwa ikirahuri cyuzuye mu gitondo, ikindi ku manywa.

7. Igitovu (umutovu, amatovu) : amababi mabisi cyangwa yumye angana na garama 30 kugeza kuri 50 muri litiro y’amazi. Ukanywa ikirahure kimwe uri kunywa igikoma cyangwa mu gitondo, ikindi kirahuri uri kurya iby’amanywa, n’ikindi kirahuri mu byokurya bya nijoro. Uramutse wumvishije bishaririye, ukavangamo n’ubuki.

8. Amababi y’amapapayi : gahunda ikoreshwa ku mababi y’igipapayi ni nk’ikoreshwa ku gitovu hamwe n’igisura.

9. Inkeri z’ishyamba (fraisier de bois) : izi nkeri na zo ni ingirakamaro. Zivura umwijima wo mu bwoko bwa Hépatite. Inkeri zōngēra kuryoherwa zifite imisemburo n’imvuzo zitera amara koroha, ukituma neza, zifite intungamubiri yagenewe umwijima. Ni umuti kabuhariwe wa rubagimpande yo mu ngingo. Inkeri zikiza : impatwe, karizo(hémorroïdes), kwipfundikanya k’udutsi duto two mu ruhu, indwara z’impyiko, hamwe n’indwara zo mu maraso.

N.B: Indwara y’umwijima iba intandaro y’izindi ndwara nyinsi, kandi ni inkomoko yawo, ikomoka henshi. Usubiye mu rutonde rw’igitera indwara y’umwijima, wasanga hari impamvu nyinshi zitera umwijima.



BIMWE MU BYO KURYA BYUNGANIRA UMWIJIMA
Mu byokurya turya ari bibisi, urugingo rwa mbere rugubwa neza ni
umwijima. Muri byo harimo :
  • Umutonore w’ibishyimbo (haricot vert)
  • Artichaut
  • Iseleri (Céléri)
  • Indimu iryohereye (orange)
  • Perisili (persil)
  • Itunda rya pomme
  • Amashu mabisi
  • Karoti
  • Ikindi kivura umwijima ni ibumba
Ni ugufata igitaka cy’ibumba ukuye mu nganzo, ukaryanika, ukarisekura, ukariyungurura nk’ifu y’ubugari, nukko iyo fu ukayibika mu kintu cyiza.


Iryo bumba rishobora kbua umutuku, umuhondo, umweru, umukara. Nuko ntufate iririmo imisenyi, ahubwo ribe rinoze. Mu gitondo kare ufate amazi yuzuye ikirahuri ugishyiremo ya fu y’ibumba yuzuye akayiko gato k’abana, maze ukoroge ureke bituze akanya gato, maze unywe utwo tuzi.



0 comments:

Post a Comment

Translate

The Special Discount on Good Perfum

Amamaza Ibikorwa bijyanye n'ubuzima ku buntu Hano

Buy Stocks

Adz

The Special Offer of Christmas

Adz

Popular Posts

Featured Post

Ibimera wakifashisha wivura ndetse n'indwara bivura

1.  Igitunguru cya onyo  : iyo iriwe ari mbisi, cyangwa itetswe igizwe isupu cyangwa ikamuwe ukanywa umutobe wayo. Ibyo bisohora imya...