Grippe
Iyi ndwara itungura umuntu, igatangirana umuriro mwinshi ugeze
kuri degré 3940°.
Irangwa
n’ibi bikurikira :
- Guhinda umushyitsi utewe no kwiyumvamo ubukonje
- Kuribwa n’umutwe
- Kuribwa ibinyita n’ingingo z’umubiri, cyane cyane umugongo
- Kugira intege nke n’ubwinanirwe mu mpagarike yose, gucikagurika
ingingo
- Ikindi kibiherekeza ni inkorora, amazi menshi asohokera mu mazuru
Abo ikunda gufata ni abageze mu za bukuru n’abazahajwe n’intege
nke z’umubiri n’iz’umutima. Amaherezo ni uko abayirwara kenshi bashobora kuba ibimuga by’indwara nk’umutima, ibihaha n’impyiko.
Twibuke ko abo yahinduye imbata yayo bashobora kugira agakoko
kayo (virus) ikajya ibafatira aho ishakiye.
N.B : Inama ku bamaze gufata ako gakoko kayo no ku bataraba imbata
zayo:
- Bakwiriye gukunda kurya
tungulusumu icagaguriye mu byo kurya,
uduheke 4 ku muntu mukuru, n’uduheke 2 ku mwana ukiri muto uhereye ku myaka 10 kujyana hasi.
- Kurya isupu y’ibitunguru
bya puwaro (poireau) kenshi.
Icyo wagobokesha uwo ifashe :
- Kunywa amazi menshi ku manywa ukayahaga
- Kuvuguta amababi y’igipapayi mu mazi yuzuye ikirahuri (verre),ukavangamo ikiyiko cya petrole, ukayagotomera ukayarangiza. urwo ni urugero rw’umuntu mukuru.
Kimwe
cya gatatu cy’ikirahuri (1/3) ni rwo rugero rw’uruhijwa, igitambambuga
n’inshuke, naho umwana ukwiriye kujya mu ishuri ni kimwe cya kabiri
cy’ikirahuri (1/2), mu gitondo na nimugoroba.
- Kunywa ibinyobwa kenshi kandi byinshi urwaye grippe, ni ingirakamaro, tutibagiwe n’amazi.
0 comments:
Post a Comment