Sunday, January 6, 2019







Grippe

Iyi ndwara itungura umuntu, igatangirana umuriro mwinshi ugeze
kuri degré 3940°.

Irangwa n’ibi bikurikira :

- Guhinda umushyitsi utewe no kwiyumvamo ubukonje
- Kuribwa n’umutwe
- Kuribwa ibinyita n’ingingo z’umubiri, cyane cyane umugongo
- Kugira intege nke n’ubwinanirwe mu mpagarike yose, gucikagurika
ingingo
- Ikindi kibiherekeza ni inkorora, amazi menshi asohokera mu mazuru

Abo ikunda gufata ni abageze mu za bukuru n’abazahajwe n’intege
nke z’umubiri n’iz’umutima. Amaherezo ni uko abayirwara kenshi bashobora kuba ibimuga by’indwara nk’umutima, ibihaha n’impyiko.

Twibuke ko abo yahinduye imbata yayo bashobora kugira agakoko
kayo (virus) ikajya ibafatira aho ishakiye.

N.B : Inama ku bamaze gufata ako gakoko kayo no ku bataraba imbata
         zayo:

  •       Bakwiriye gukunda kurya tungulusumu icagaguriye mu byo kurya,
          uduheke 4 ku muntu mukuru, n’uduheke 2 ku mwana ukiri  muto          uhereye ku myaka 10 kujyana hasi. 
  •              Kurya isupu y’ibitunguru bya puwaro (poireau) kenshi.
 







Icyo wagobokesha uwo ifashe :

  •      Kunywa amazi menshi ku manywa ukayahaga
  •        Kuvuguta amababi y’igipapayi mu mazi yuzuye ikirahuri (verre),ukavangamo ikiyiko cya petrole, ukayagotomera ukayarangiza. urwo ni urugero rw’umuntu mukuru.


Kimwe cya gatatu cy’ikirahuri (1/3) ni rwo rugero rw’uruhijwa, igitambambuga n’inshuke, naho umwana ukwiriye kujya mu ishuri ni kimwe cya kabiri cy’ikirahuri (1/2), mu gitondo na nimugoroba.


  •         Kunywa ibinyobwa kenshi kandi byinshi urwaye grippe,            ni ingirakamaro, tutibagiwe n’amazi.



0 comments:

Post a Comment

Translate

The Special Discount on Good Perfum

Amamaza Ibikorwa bijyanye n'ubuzima ku buntu Hano

Buy Stocks

Adz

The Special Offer of Christmas

Adz

Popular Posts

Featured Post

Ibimera wakifashisha wivura ndetse n'indwara bivura

1.  Igitunguru cya onyo  : iyo iriwe ari mbisi, cyangwa itetswe igizwe isupu cyangwa ikamuwe ukanywa umutobe wayo. Ibyo bisohora imya...