![]() |
Amibe |
Ese iyi ndwara imeze ite, Ifata ite ?
Indwara y’Amibe ni indwara y’inzoka zo
munda ituruka ku mwanda w’amazi anyobwa cg akoreshwa ndetse n’ibiribwa
bidasukuye. Ikaba iterwa n’udukoko duto twitwa “Entamoeba Histolytica” twinjira
mu mubiri iyo uriye cg unyoye ibyandujwe n’amagi yazo.Kugira ngo indwara
y’amibe ikure mu mubiri, agakoko k’antamoweba histolitika karagenda kakibera mu
mara, aho gatungwa n’amaraso kanyunyuza mu muntu, bityo rero kakaba gashobora
guca ibisebe cyangwa kagateza ibibyimba ku mara. Ariko kandi hari n’igihe ako
gakoko k’amibe gashobora no kwinjira mu maraso kagatemberamo bityo bigatuma
gashobora no kugera mu mwijima maze naho kakahateza ibibyimba.
Ese iyi ndwara irangwa n’iki ?
* Kubabara mu nda
* Kugira umuriro rimwe na rimwe
* Gushaka kujya ku musarane nyamara
wajyayo bikanga
* Guhurwa ibiryo bimwe na bimwe
* Kugira diarrhea
* Kwishimagura,………..
Ese iravurwa igakira ?
Yego,iravurwa igakira burundu,ubundi
ukita cyane ku isuku kuko iyi ndwara ituruka ku mwanda.hari imiti y’umwimerere
ikomoka ku buvuzi gakondo bw’abashinwa n’abanyamerika ikoreshwa ku rwego
mpuzamahanga ivura Amibe igakira burundu.
Muri yo twavugamo nka :
Garlic oil capsule,Parashield plus
capsule,iyi yica ndetse
ikamenagura n’ibikonoshwa amibe zihishamo,hakaba n’icyayi bita Intestine
cleansing tea cyoza mu mara kigakuramo amagi yazo ndetse n’indi myanda
mu mara.
Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka
igira ku buzima bw’uyikoresheje kuko ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe.
0 comments:
Post a Comment