
Umwijima ni inyama igizwe n’amaraso, iri mu nda ahagana mu
ibondo ry’iburyo (à droite), yegeranye cyane n’imyanya inoza ibyo kurya (tube digestif).
Umwijima ushinzwe imirimo myinshi mu buzima bw’umuntu.
1. Ni wo kigega kibika amaraso y’ibyo kurya
2. Umwijima ni wo ukwiriranya amaraso mu migabane yose y’umubiri
Imirimo yawo ni ingenzi kandi ihora ikenewe kandi ni myinshi
3. Umwijima ni wo utegura indurwe inoza ibyo kurya, cyane cyane ibirimo amavuta
Ni cyo gituma iyo umwijima urwaye, babuza umurwayi ibintu byose by’ibinyamavuta. Indurwe iba nke bigatuma uwariye amavuta arwaye umwijima amererwa nabi.
Iyo ndurwe (bile, acide) igiye gusa n’imvange y’ubururu n’icyatsi kibisi, ibikwa mu gasabo bita impindura (vésicule biliaire). Igizwe n’amazi, n’imyunyu mwimerere (sels minéraux) yo mu mpindura n’urugimbu rukomoka mu ryo kurya rwitwa “cholesterol”
rukwiriranya imisemburo ikenewe mu ngingo. Hamwe n’umunyu mwimerere ushinzwe gusohora imyanda bita phosphore. Ni yo itera igikuriro cy’ingingo kuko ishinzwe kuzigaburira, kandi irinda amagufwa ikanayakomeza.
4. Umwijima ushinzwe kubika isukari neza, ibinyarugimbu byose
hamwe n’inkingiramubiri.
5. Umwijima uzigama neza vitamini A, B, K.
6. Umwijima wirukana imyanda mu ngingo zose, ni cyo gituma uwurwaye atagira na hamwe hakora neza, bitewe n’uko ari wo uhunika ziriya vitamins zavuzwe haruguru. Iyo uhungabanye, ingingo zita inzira yazo.
Dore bimwe mu bimenyetso biranga ko umwijima urwaye
- Iminwa ikakaye irangwa no
gufatira
- Ikizizi, gusharira no
kugaragaza umubabaro
- Umwuka unuka
- Iseseme n’umutwe w’uburyo
bwose
- Kugira isereri rimwe na rimwe
- Kwituma umwanda usa nabi
- Gukunda gufututa n’uruhu
rutanoze
- Impatwe itagira uruhero
rw’imiti
- Kurwara impiswi rimwe na rimwe
- Agasonga aharinganiye
n’umwijima kakagera mu mugongo
- Kurakazwa n’ubusa no
kwivumbura
- Uba nabi ku buryo bwigaragaje
- Kudasinzira bihagije nijoro
- Guhondobera no gukunda
guhunikira urangije kurya
- Agakorora kadacika igihe hari
imbeho, gatunguranye
- Kwijima kw’amaraso
- Kutareba neza
- Gukunda kwikanga biba ku bana
- Kwiruhutsa kenshi
- Kweruruka ukajya kuba umuhondo
Ese indwara y'umwijima waba uterwa niki?
ko hagati y’umwijima n’impindura, nta bumwe buhari, kaba hakenewe imiti byihutirwa.
Ingorane zigera ku mwijima ziba zivuye he ?
1. Kubura umutekano gushobora gutuma uarwara uwmijima.
Kubura umutekano byaba biterwa niki? Ubwenge bugufi butazi igikwiriye, bushakira amahoro aho Atari, nyirabwo akababazwa n’uko ibyo akeneye bidasohoye nk’uko yashakaga.
Ibyo bishobora kubuza umuntu umutekano wo mu ntekerezo, bikagwa umwijima nabi.
2. Igihombo cy’ibintu n’azbantu bishobora gutera umuntu guhangayika, agashaka kugarura ibidashoboka, ukaganya utenda kwiha ibyo wabuze, na byo bikangiza urugingo rushinzwe gahunda y’umubiri. Ukuma uhagaze.
3. Kuvuga nabi cyangwa guhubuka, gushobora gukora kuri nyirako, akagarukwa n’ibyo yavuze cyangwayakoze,bikamutera guhemuka cyangwa urwango rudashira. Uwo mutekano muke ukangiriza ingingo zawe.
4. Guhisha ibanga rikamenyekana, cyangwa gutandukana n’uwo ukunda akakujya kure. Kuzambiriza umuntu utabigambiriye, kunanirwa inshingano ikureba, kunyuranya
n’uwo ukunda mu migambi, na byo byangiriza benshi.
5. Indyo mbi na yo itera umwijima : Icya mbere, ni uko indyo mbi igizwe n’ibyo kurya by’ubwoko bumwe kandi umuntu akabihorera, kandi bigatekwa bikarenza
urugero. Ibyo bishobora gutera umwijima gukena ukabura icyo ugaburira izindi ngingo, na wo ubwawo ukicwa n’ubutindi, ukuma cyangwa ukuzura amazi.
6. Ikindi gitera umwijima, ni ukurya ibyo kurya byiza, ariko kuri gahunda mbi.
Urugero : Nko kurya isukari nyinshi, yagera mu mwijima igakora nabi.
Dore icyo ikora : burya isukari yo mu nganda yitwa inshuti mbi (faux ami), umurimo wayo ni ukonona no kurya vitamini B1. Iyo imaze gukuramo iyo vitamini, uba usigaranye ibyo kurya bitayigira. Ubwo kandi ibyo byo kurya bitayigira biba bikennye.
Isukari yo mu nganda iy oikubitanye no gukoresha urugimbu rwinshi rusigaye ruboneka muri iyi mirire y’amajyambere turimo, ni yo ica ibinyita bya benshi, ugasanga ari ibimuga bidashobora kunyeganyeza ingingo izmwe na zimwe zo mu mubiri wabo. Kandi mwibuke ko vitamini B1 itera ubwonko gukora neza, kugira gahunda, kwiga no kwiyumvisha, kwishyira mu mutuzo. Kutayibona gutera igihombo cyinshi.
Ni ibinyamavuta byinshi bituma umuntu agira umubyibuho w’indenga kamere, iyo bihuye n’isukari, bamwe bibatera cancer, indwara y’mubyibuho w’ikirenga yitwa obésité.
Twibuke ko umwijima ari ikigega cy’umubiri wose kandi ko ushinzwe kuzigama vitamini A.
Imwe mu miti y’indwara y’umwijima
Mu byo twifashisha, harimo nk’ibyanditswe na PHILIPPE AUGENDRE mu gitabo cyitwa Conseils pratiques en cas de, vol. 1, p. 132-133.
Ibyanditswe kuri iyi page bimwe yabihurijeho na RAYMOND DEXTREIT mu gitabo cye yise L’argile qui guérit.
Bombi bavuze ku kamaro ko kuvuza indwara nyinshi imiti ikomotse ku byaremwe bigifite ubusugi bwabyo ari byiza. Mu byo bavuze harimo ibyo twamaze kubera inararibonye mu gukiza. Ibyo rero bikaduha ubwishingizi ko kubirangira abandi nta nkomyi izabamo.
Kuvurisha ibimera, bitabanje guhindurwa n’ubushakashatsi bw’umuntu, bikunda kugira akamaro kihutirwa, kandi karambye.
- Bikiza indwara
- Bivugurura imikorere y’ingingo
- Birema izindi ngingo zidasanzwe mu mpagarike y’umuntu
- Bitanga ubutaraga n’imbaraga zo kwirwanaho
kw’impagarike
- Byongera amaraso akenewe akwiriye imigabane yose
y’umubiri
Maze gahunda zose
z’ingingo z’umubiri zigakora uko bikwiriye zikarangiza
imikorere myiza yose y’impagarike y’umuntu.
imikorere myiza yose y’impagarike y’umuntu.
0 comments:
Post a Comment