Sunday, January 6, 2019






Burya ubuzima bushingiye ku mpamvu zikurikira zavuzwe
n’urugaga rwa OMS, ari yo mu magambo arambuye y’Igifaransa
Organisation Mondiale de la Santé.
Bavuze bagira bati “La santé ne constitute pas seulement en
l’absence de maladie ou d’infirmité”
: elle est une état de complet bien-être
physique, mental et social. Icyo aya magambo yerekejeho, ni ibi bikurikira :
« Ubuzima bwiza bushingiye ku mushyikirano uri hagati y’imikorere
y’umubiri n’ubwenge, n’umubano w’umuntu hamwe n’ingingo ze, namwe na
bagenzi be. ».
Mu magambo magufi, ni: Impagarike ishoboye kwihanganira umuruho, Intekerezo zishoboye kwihanganira ibibazo, no kubana n’abandi neza.

Bitewe n’uko ingorane zituruka ahantu henshi, ni cyo gituma
kubambirira kuba ingirakamaro mu karere urimo no guhindura imyifatire
bizaba intandaro yo gukira kw’indwara zitari kuzabonerwa umuti.



Kugira urwango, ishyari, umujinya n’igomwa, bishobora gutuma
habaho kudahuza k’utugingo dusohora imyanda kandi dukwirakwiza
ibikenewe mu mubiri no kwakira intungamubiri. Batwita « Glandes
endocrines » (Imvubura z’imbere mu mubiri).
Izo mvubura ni zo zikurikira :
- Hypophyse : igihorihori gishinzwe igikuriro cy’ingingo
- Foie : umwijima
- Thyroïde : ni utuzingiro two mu muhogo turinda umuhogo
- Surrénales : udufuka duto tubangikanye n’impyiko
- Pancreas : urwagashya
- Ovaires : akagega gahunika intanga z’abakobwa (imirerantanga ngore)
- Testicule : akagega gasohora intanga z’umugabo no kuzibika
- Sudoripores : akagingo gasohora ibyuya
Iyo izi ngeso mbi zimaze gutesha inzira izi ngingo bita glandes
endocrines, gahunda yose y’umubiri, buri rugingo rukigenga, aho ni ho
rembo ry’indwara zikurikira (Guide de Formation Personnelle –GFP–, p. 66) :

1) Igicuri
2) Gupfusha urugingo rumwe rushinzwe kunukirwa cyangwa kumva,
kureba, gukabakabwa, kuryoherwa
3) Umubabaro n’umunaniro udashira, ukurikirwa n’ibi bikurikira :
- Kuryama ntusinzire
- Kubura umutuzo
- Kurakazwa n’ubusa
- Kwibaza uko uzabaho
- Ijwi rikakaye ririmo ikizizi
- Intimba ituma abantu badakora imirimo yabo, bakiyumvamo
       umunaniro uhereye bakibyuka

- Bishobora kukuzanira ibyo wari ushoboye, amaherezo iyi ndwara
ishobora no gutera kwiyahura. Bene abo bafashishwa Vitamini C.
4) Guhagarika gahunda k’umugabane wa mbere w’umubiri : bitewe
n’ubwonko bita Moelle épinière (Umusokoro wo mu ruti rw’umugongo)
bushinzwe gahunda y’umuvuduko n’imikorere y’imitsi yumva, inyama,
ingingo zihina kandi zigahinura. Inyunganizi ni Vitamini B. Ubwo
bwonko buhereye mu gikanu bukamanuka mu ruti rw’umugongo.
5) Kwifata nabi :
- Bigizwe n’intekerezo ngufi
- Ubwenge butareba kure
- Gutinda kuvuga
- Kwirengagiza inshingano
- Ubunenganenzi
- Kutabana neza n’abandi
- Isuku mbi n’imitekerereze mibi, no gufatwa n’indwara mu buryo
bworoshye.
6) Kubura igikuriro ku mwana
- Gutuma atagenda vuba
- Kugira impungenge zo guhagarara
- Gutinda kuvuga no kutumva neza
- Kunanirwa kurya
- Kudashobora kwiyambika
Mu magambo make, ntacyo ashobora kwimarira. Ubugoryi butera abana
kunanirwa ishuri, iyo bamaze kuba bakuru mu bitekerezo ngo birangirize
amakene. Bene abo ubafashisha Vitamini A. Ngiyo ingorane abana
bandurira ku babyeyi babo iyo batemeye kugendera mu bukristo.

7) Ibisazi
Izi ndwara zose, mu bwonko ni ho zisibanira. Ni cyo gituma
umutwe ari rwo rugingo rushinzwe izindi ngingo zose. Umutwe ni ikigega
cy’ubwonko, na bwo kandi bushinzwe gahunda yose igenewe umubiri. Ni
imashini yibyarira imbaraga zinyuranye kandi bikanyura mu nzira nyinshi.

Ni cyo gituma umuntu urwaye mu ntekerezo arangwa
n’ibimenyetso bikurikira : intimba, kunanirwa inshingano yari asanzwe
ashoboye, kudakunda abandi, gukunda kwigaya, no kuribwa mu gituza.
Izo mpagarara zo mu bwenge zishobora no kugera no mu migabane
yindi y’umubiri, bishobora no gutera indwara y’umutima. Burya intekerezo
zidatuje zibuza amahoro ingingo zose z’umubiri. Ni cyo gituma Bibiliya ivuga
iti : Yohana 14 :1. Guhagarika umutima gushobora kwanduza :
- Amaraso
- Kugatera igifu
- Umwijima
- Ibinya mu maboko no mu maguru
- Isereri
- Rubagimpande


Docteur Boisier yaragenzuye asanga amaraso y’abantu bafite
amahoro y’umutima agenda neza, kabone n’ubwo baba batangiye gusaza.
Ati : Kandi cyane cyane amaraso agenda neza aboneka ku birabura (les
Noirs), kuko atari kenshi bakunda gutegera akazaza ejo, bakunda kwishyira
mu mutuzo, nta buhahara, nta nkeke itewe no kwifuza. Ku bazungu ho si
uko ; ahubwo bahora ku nkeke ya nzabaho nte, bituma amaraso yabo
agenda birenze urugero, bigatera impanuka nyinshi zo mu bwonko,
n’iz’indwara y’umutima no kugurumana ingingo. Abenshi barashakira kwa
muganga umuti w’indwara zabo batewe n’impagarara zazanywe no kubura
umutungo uhagije, cyangwa gahunda nke yo mu muryango, cyangwa
gupfusha abawe, cyangwa kurwaza abari bakwiriye kugutunga. Bitewe
n’uko nta muti wakurangiriza amakene y’ibyo udafite mu rugo rwawe,
bituma abenshi bavurwa ntibakire.

Iyo miti ntiyatuma umunyabinyoma ahinduka umunyakuri, ngo
maze abone umutekano umuntu aheshwa no kuba umwiringirwa.
Iyo miti ntiyahesha umunebwe n’umunyabute kugira umwete
n’ubwira, kuko ibyo bintu byo kuba umwiringirwa bihesha
umuntu gukundwa, kandi bigatuma amaraso agenda neza, kandi
uturemangingo (cellule) tukivugurura ubutitsa.
Iyo miti ntiyatuma umuntu uhubuka agira umutuzo, ngo abone
amahoro aterwa no gushyikirana n’abantu bose, ubitewe no kugira
ikinyabupfura.

Iyo miti ntishobora gukiza ubuhahara bwo gushaka ubukire buri
gutuma benshi biba bakaba abajura (voleur), ibyo bikaba
bibabujije umubano n’abavandimwe, bikabatera kunegurwa no
kwangwa.

Burya rero, indwara nyinshi ziterwa n’uko hari :
- Abanyabinyoma
- Abajura
- Abanebwe
- Abanyamujinya

 Bitabaye bityo, twagera igihe twibwira ko bazaduha imiti itera umwete, ikuraho
ubunebwe, itera ukugira neza, ituma wubaha kandi ugaha agaciro bagenzi
bawe hamwe no kwita ku byabo. Kwibwira ko imiti yakiza indwara zitewe
n’ingeso mbi ni ukwibeshya.

Abantu benshi bafite ubumuga  uwabaha :

- Gukunda no kugirira abandi urugwiro
- Kwiyibagirwa ukabanza ibyiza abandi
- Kwiringira ko abandi bakwitayeho
- N’umwete ku nshingano zabo, byabaha imbaraga.

0 comments:

Post a Comment

Translate

The Special Discount on Good Perfum

Amamaza Ibikorwa bijyanye n'ubuzima ku buntu Hano

Buy Stocks

Adz

The Special Offer of Christmas

Adz

Popular Posts

Featured Post

Ibimera wakifashisha wivura ndetse n'indwara bivura

1.  Igitunguru cya onyo  : iyo iriwe ari mbisi, cyangwa itetswe igizwe isupu cyangwa ikamuwe ukanywa umutobe wayo. Ibyo bisohora imya...