Saturday, January 5, 2019

Indwara z'ibyorezo





Burya koko iyi si yari nziza igitangira kuremwa, kuko yari yuzuye
ibyiza byose. 

Iyi si n’ibiyuzuye ni iby’Uwiteka, kandi imoko
z’amabere yayo ni zo zonsa abantu b’ingeri zose. Izaduheka kugeza iteka
ryose. Burya kumenya ni ko kuzadutera kwimenyereza, kugeza ubwo
kumenyera ibyiza bizatugeza ku byiza.



Gusoma iyi nyandiko, benshi bazakuramo kujijuka kugira ngo be gukomeza
kugendera mu bujiji no mu buyobe. Bizatuma benshi bihindukira abaganga,
maze amahoro aganze mu mubiri no mu ngo zabo. Imvururu zo mu mubiri
no mu bwenge zizaba zibonye icyazigabanya.

Ubu, ibikenewe mu mubiri ntibizwi, ahubwo ibidakenewe mu
mubiri ni byo bimaze gufata umwanya wa mbere. Iyo ni imwe mu mpamvu
itumye gahunda yo gushyira ahagaragara uburyo bwo kwivura igerwaho.
Abazabyitaho bizabinjiza mu ishuri ryo kumenya ibikenewe mu mibiri yabo.

Abagabo n’abagore bafite agace gato mu kumenya ibirebana no kwibaza
ibizatuma izi nyandiko n’izindi zizakurikiraho zibasigira gahunda nziza mu
ngo zabo.

Inshingano yacu ni ukubibamenyesha, ariko ikizagira icyo kibamarira
ni  ukubishyira mu bikorwa.


Abantu bose bakeneye ibyabagoboka, kuko imibiri y’abantu hafi ya
bose imerewe nabi. Iyi si n’abayituye bagushije ishyano ntibabimenya neza.
N’ababivuga ko babizi ntibabizi mur buryo bwuzuye kandi bunonosoye.

Abantu bamwe barwaye indwara zikomoka:  Ku bujiji, Ku bukene, Ku bukire, Ku ntimba,  Ku muruho

Ibi hamwe n’ibindi byinshi bitarondorwa byabaye intandaro
y’ubumuga butagira ingano bumaze kuzahaza abaturage bo ku isi. Babuze
ababo, babuze amahoro, babuze inama zagombaga gukomoka ku babo.
Benshi barapfa bahagaze bagahinduka imburamumaro bari bageze aho
bakenewe.


Uru rubuga rwa smartlife21.blogspot.com ruzagenda rutubwira impamvu y’indwara zimwe na zimwe, ikizitera n’aho zifata n’ikiziranga. Burya hakenewe abavuzi bakunze abantu babashakira ubuzima, aho kubashakamo indamu. 

Mu byo kurya turya, ni ho hashingiye ubukire bwo gukemura amakene y’umubiri wacu.
Hari amoko atatu y’ingenzi adufitiye akamaro mu byo turya, hari :

a) Inyubakamubiri
b) Inkomezamubiri
c) Inkingiramubiri

Umubiri ushobora guhura n’uburwayi bitewe no kubura kw’iyi
migabane y’intungamubiri cyangwa ukarwara ubitewe no kubikoresha nabi,
cyangwa ukabikoresha udafite umutima uguwe neza.


Inzira ngari isi yadutegeyemo ni :

KAVUKIRE : dusa kandi dukora, kandi tumera nk’abatubyaye
UBUREZI : twifata nk’uko twarezwe n’ababyeyi bacu
INDAMANO : ubuzima bwacu buhwana n’ubwo abatubyaye bari bafite
AKARERE : ubujiji bwacu buhwana n’akarere dukomokamo
IGIHE : twigāna imyifatire igezweho n’imirire igezweho.

Ibi ni byo indwara n’ubumuga byuririraho bikamerera nabi
umubiri wacu. Ibi byose bishobora kutuganisha mu nzira mbi.
Ukangirika utabigambiriye, ukiteza akaga wibwira ko uri kwinezeza.

Uramutse ugize ikibazo kubyo tuba twabagejejeho, mwatwandikira kuri smartlife346@gmail.com. Ukabaza ikibazo cyawe cyangwa ukaduha igitekerezo.

0 comments:

Post a Comment

Translate

The Special Discount on Good Perfum

Amamaza Ibikorwa bijyanye n'ubuzima ku buntu Hano

Buy Stocks

Adz

The Special Offer of Christmas

Adz

Popular Posts

Featured Post

Ibimera wakifashisha wivura ndetse n'indwara bivura

1.  Igitunguru cya onyo  : iyo iriwe ari mbisi, cyangwa itetswe igizwe isupu cyangwa ikamuwe ukanywa umutobe wayo. Ibyo bisohora imya...