Sunday, January 6, 2019





1. Igitunguru cya onyo : iyo iriwe ari mbisi, cyangwa itetswe igizwe isupu cyangwa ikamuwe ukanywa umutobe wayo. Ibyo bisohora imyanda iri mu mwijima, hamwe n’imiti yo kwa muganga yibumbiye mu mwijima.

  • Iyi onyo ivura umwijima wa Hépatite uryana kandi ugatera umuriro. Iyi Onyo kandi ivura Dégénérescence graisseuse du foie : umwijima wangiritse ugasigara wuzuye urugimbu gusa, uwurwaye agasigara abyimbagiranye, kugeza ubwo atoboka amazi, hamwe na hamwe. Iki gitunguru kivura Cirrhose : iyo ni indwara y’umwijima ikomoka ku  cyangwa kurya ibyo kurya bikennye cyangwa bwaki cyangwa kuziba  kw’imiyoboro y’impindura kwangirika kw’imikorere y’umutima

2. Akatsi kitwa igishihe cy’ishyamba (polypode)
Gusekura imizi ugatogosa, ukanywa ayo mazi, asohora ibibi byose biri mu mpindura.

N.B: Iki gishihe kivuzwe aha gikunda kumera ku biti byakuze ahantu hari isharankima nyinshi. Ntabwo ari cya gishihe kimera mu murima usanga cyaramaze imisozi. Iki kimera mu murima kigafata ahantu hanini cyitwa fougère mâle. Naho ikimera ku biti usanga ari kagufi, gafite uruheri ku mababi ateganye. Iki gishihe gikiza :


        -Impatwe imaze igihe kirekire
        -Indwara y’umwijima ya hépatite,n’impagarara zo mu mpindura

Uko bikoreshwa :
Imizi ingana na garama 30, gushyira muri litiro 1 y’amazi. Ubitogotesheje kugeza ubwo bikama hagasigara igice cy’ayo mazi, ukabanza kureka bigahora, ukajya unywa agakombe gato mu gitondo, akandi ku manywa, akandi nimugoroba.

Ushobora no kubika ifu y’iyo mizi, ukajya ufata garama 1 ukayivanga mu itasi 1 y’amazi, gatatu mu cyumweru.

3. Radis : ni akajumba gato gatukura (hari n’izisa n’umweru ndetse n’izijya gusa
na    n’ikigina bita ngo ni iz’umukara –radis noir). Karacagagurwa kakavangwa  n’ubuki, ukakarya ari kabisie, uvanze n’ibindi biryo. Radis yongera indurwe mu mwijima, bigatuma imyanda ivamo, ivugurura imikorere y’impindura ikoresheje gusohora indurwe yose. Ni cyo gituma radis ikenewe ku bantu bakurikira :

  • Abarembejwe na Hépatite imaze igihe.
  • Umwijima ufite urugimbu rwinshi
  • Cirrhose
  • Umwijima wahindanijwe n’imiti
  • Impindura ifite intege nke ihorana ubunebwe
  • Ivugurura n’umwijima watewe no kunywa inzoga cyangwa ubundi burozi bwo mu miti


4. Chardon marie (igihwarara) :
N.B:Wirinde kuyiteranya n’umutovu cyangwa ikigembegembe. Abantu benshi batangazwa n’iki cyatsi. Muri cyo harimo ibyitwa stlymarine by’umuti kabuhariwe w’indwara z’umwijima.

  • Ikiza agahu korohereye gatwikiriye umwijima
  • Ikiza indwara z’umwijima zitewe n’imiti yo kwa muganga ; nk’imiti yo kugabanya uburibwe mu mubiri, iyo kuvura igituntu, iyo kuvura mu  bwenge, iyo gutunganya imihango
  • Igihwarara kivura Hépatite virale aiguë
5. Amavuta ya elayo (Huile d’olive) :
Ayo mavuta asohora neza indurwe, ikagenda neza mu mara, maze bikagabanya n’impagarara zo mu mara, bigatera impindura gukora neza. Icyiyongereyeho ni uko amavuta ya elayo atuma indurwe yo mu mara yoroshya umurimo wo kunozwa kw’ibyo kurya.

Twibuke ko amavuta ya elayo akungahaye muri vitamini A, B1, B2, na P, n’agace gato ka vitamini E. bituma ayo mavuta avura umwijima, umutima, indwara z’imitsi, yongera kuryoherwa, yongera imbaraga mu ngingo, agatera imbaraga mu ngingo zinoza ibyo kurya, ayo mavuta atera kwituma neza.
Ayo mavuta avura :
  • Maladies hépatiques (indwara z’umwijima ugurumana)
  • Maladies biliaires (indwara zo mu mpindura)
  • Maladies circulatoires (indwara zo mu maraso)
  • Maladies gastro-intestinales (indwara zo mu mara)
  • Maladie cutanées (indwara z’uruhu)
  • Maladies rénales (indwara zo mu mpyiko)
6. Grande ortie (igisura) : na cyo kirakize cyane. Mu myunyu mwimerere by’umwihariko, harimo ubutare (fer), fosifori, manyeziyumu, kalisiyumu, silisiyumu. Ibi bigitera kuba ingirakamarop mu ndwara zo mu muhogo, mu myiko, muri nyababyeyi no mu maynya ndangagitsina.


Gikora umurimo wo gutera kwihagarika neza, no gusohora imyanda yirundanyirije mu ngingo. Igisura gifite na vitamini A, C, na K, n’ibindi bitavuzwe byinshi, bigitera gukenerwa n’abaganga. 

Umurimo w’igisura hamwe n’urutovu n’amababi y’igipapayi, byose uko ari bitatu bitera urwagashya gukora neza.

Uko gikoreshwa :
 Igisura: gushyushya amazi akabirindura, ukagitereramo, amababi angana na garama 50 muri litiro y’amazi, ukabitogotesha iminota 15,ukanywa ibiyiko 3 cyangwa 4 ku munsi.

Ushobora gutogotesha mu mazi make, ukavuguta ukanywa igice cy’ikirahuri
(verre) cyangwa ikirahuri cyuzuye mu gitondo, ikindi ku manywa.

7. Igitovu (umutovu, amatovu) : amababi mabisi cyangwa yumye angana na garama 30 kugeza kuri 50 muri litiro y’amazi. Ukanywa ikirahure kimwe uri kunywa igikoma cyangwa mu gitondo, ikindi kirahuri uri kurya iby’amanywa, n’ikindi kirahuri mu byokurya bya nijoro. Uramutse wumvishije bishaririye, ukavangamo n’ubuki.

8. Amababi y’amapapayi : gahunda ikoreshwa ku mababi y’igipapayi ni nk’ikoreshwa ku gitovu hamwe n’igisura.

9. Inkeri z’ishyamba (fraisier de bois) : izi nkeri na zo ni ingirakamaro. Zivura umwijima wo mu bwoko bwa Hépatite. Inkeri zōngēra kuryoherwa zifite imisemburo n’imvuzo zitera amara koroha, ukituma neza, zifite intungamubiri yagenewe umwijima. Ni umuti kabuhariwe wa rubagimpande yo mu ngingo. Inkeri zikiza : impatwe, karizo(hémorroïdes), kwipfundikanya k’udutsi duto two mu ruhu, indwara z’impyiko, hamwe n’indwara zo mu maraso.

N.B: Indwara y’umwijima iba intandaro y’izindi ndwara nyinsi, kandi ni inkomoko yawo, ikomoka henshi. Usubiye mu rutonde rw’igitera indwara y’umwijima, wasanga hari impamvu nyinshi zitera umwijima.



BIMWE MU BYO KURYA BYUNGANIRA UMWIJIMA
Mu byokurya turya ari bibisi, urugingo rwa mbere rugubwa neza ni
umwijima. Muri byo harimo :
  • Umutonore w’ibishyimbo (haricot vert)
  • Artichaut
  • Iseleri (Céléri)
  • Indimu iryohereye (orange)
  • Perisili (persil)
  • Itunda rya pomme
  • Amashu mabisi
  • Karoti
  • Ikindi kivura umwijima ni ibumba
Ni ugufata igitaka cy’ibumba ukuye mu nganzo, ukaryanika, ukarisekura, ukariyungurura nk’ifu y’ubugari, nukko iyo fu ukayibika mu kintu cyiza.


Iryo bumba rishobora kbua umutuku, umuhondo, umweru, umukara. Nuko ntufate iririmo imisenyi, ahubwo ribe rinoze. Mu gitondo kare ufate amazi yuzuye ikirahuri ugishyiremo ya fu y’ibumba yuzuye akayiko gato k’abana, maze ukoroge ureke bituze akanya gato, maze unywe utwo tuzi.









Umwijima ni inyama igizwe n’amaraso, iri mu nda ahagana mu
ibondo ry’iburyo (à droite), yegeranye cyane n’imyanya inoza ibyo kurya (tube digestif). 


Umwijima ushinzwe imirimo myinshi mu buzima bw’umuntu.


1. Ni wo kigega kibika amaraso y’ibyo kurya

2.  Umwijima ni wo ukwiriranya amaraso mu migabane yose                 y’umubiri

Imirimo yawo ni ingenzi kandi ihora ikenewe kandi ni myinshi


3. Umwijima ni wo utegura indurwe inoza ibyo kurya, cyane cyane        ibirimo amavuta


     Ni cyo gituma iyo umwijima urwaye, babuza umurwayi ibintu           byose by’ibinyamavuta. Indurwe iba nke bigatuma uwariye               amavuta arwaye umwijima amererwa nabi.

Iyo ndurwe (bile, acide) igiye gusa n’imvange y’ubururu n’icyatsi kibisi, ibikwa mu gasabo bita impindura (vésicule biliaire). Igizwe n’amazi, n’imyunyu mwimerere (sels minéraux) yo mu mpindura n’urugimbu rukomoka mu ryo kurya rwitwa “cholesterol
rukwiriranya imisemburo ikenewe mu ngingo. Hamwe n’umunyu mwimerere ushinzwe gusohora imyanda bita phosphore. Ni yo itera igikuriro cy’ingingo kuko ishinzwe kuzigaburira, kandi irinda amagufwa ikanayakomeza.


4. Umwijima ushinzwe kubika isukari neza, ibinyarugimbu byose
    hamwe n’inkingiramubiri. 

5. Umwijima uzigama neza vitamini A, B, K.

6. Umwijima wirukana imyanda mu ngingo zose, ni cyo gituma              uwurwaye atagira na hamwe hakora neza, bitewe n’uko ari wo          uhunika ziriya vitamins zavuzwe haruguru. Iyo uhungabanye,            ingingo zita inzira yazo.


Dore bimwe mu bimenyetso biranga ko umwijima urwaye



  • Iminwa ikakaye irangwa no gufatira
  • Ikizizi, gusharira no kugaragaza umubabaro
  • Umwuka unuka
  • Iseseme n’umutwe w’uburyo bwose
  • Kugira isereri rimwe na rimwe
  • Kwituma umwanda usa nabi
  • Gukunda gufututa n’uruhu rutanoze
  •  Impatwe itagira uruhero rw’imiti
  • Kurwara impiswi rimwe na rimwe
  • Agasonga aharinganiye n’umwijima kakagera mu mugongo
  • Kurakazwa n’ubusa no kwivumbura
  • Uba nabi ku buryo bwigaragaje
  • Kudasinzira bihagije nijoro
  • Guhondobera no gukunda guhunikira urangije kurya
  • Agakorora kadacika igihe hari imbeho, gatunguranye
  • Kwijima kw’amaraso
  • Kutareba neza
  • Gukunda kwikanga biba ku bana
  • Kwiruhutsa kenshi
  • Kweruruka ukajya kuba umuhondo


Ese indwara y'umwijima waba uterwa niki?

Iyo bimwe muri biriya bimenyetso bimaze kuboneka, tumenya neza
ko hagati y’umwijima n’impindura, nta bumwe buhari, kaba hakenewe imiti byihutirwa. 


Ingorane zigera ku mwijima ziba zivuye he ?


1. Kubura umutekano gushobora gutuma uarwara uwmijima. 

    Kubura umutekano byaba biterwa niki? Ubwenge bugufi butazi          igikwiriye, bushakira amahoro aho Atari, nyirabwo akababazwa        n’uko ibyo akeneye bidasohoye nk’uko yashakaga. 
    Ibyo bishobora   kubuza umuntu umutekano wo mu ntekerezo,        bikagwa umwijima nabi.

2. Igihombo cy’ibintu n’azbantu bishobora gutera                                umuntu guhangayika, agashaka kugarura ibidashoboka,                  ukaganya utenda kwiha ibyo wabuze, na byo bikangiza                    urugingo rushinzwe gahunda y’umubiri. Ukuma uhagaze.


3. Kuvuga nabi cyangwa guhubuka, gushobora gukora kuri nyirako,     akagarukwa n’ibyo yavuze cyangwayakoze,bikamutera guhemuka     cyangwa urwango rudashira. Uwo mutekano muke ukangiriza           ingingo zawe.


4. Guhisha ibanga rikamenyekana, cyangwa gutandukana                    n’uwo ukunda akakujya kure. Kuzambiriza umuntu                          utabigambiriye, kunanirwa inshingano ikureba, kunyuranya 

    n’uwo ukunda mu migambi, na byo byangiriza benshi.

5.  Indyo mbi na yo itera umwijima : Icya mbere, ni uko indyo mbi         igizwe n’ibyo kurya by’ubwoko bumwe kandi umuntu                       akabihorera, kandi bigatekwa bikarenza


     urugero. Ibyo bishobora gutera umwijima gukena ukabura                              icyo ugaburira izindi ngingo, na wo ubwawo ukicwa                          n’ubutindi, ukuma cyangwa ukuzura amazi.

6. Ikindi gitera umwijima, ni ukurya ibyo kurya byiza, ariko                  kuri gahunda mbi.


Urugero : Nko kurya isukari nyinshi, yagera mu mwijima igakora nabi. 

Dore icyo ikora : burya isukari yo mu nganda yitwa inshuti mbi (faux ami), umurimo      wayo ni ukonona no kurya vitamini B1. Iyo imaze gukuramo iyo vitamini, uba usigaranye ibyo kurya bitayigira. Ubwo kandi ibyo byo kurya bitayigira biba bikennye. 


Isukari yo mu nganda iy oikubitanye no gukoresha urugimbu rwinshi rusigaye ruboneka muri iyi mirire y’amajyambere turimo, ni yo ica ibinyita bya benshi, ugasanga ari ibimuga bidashobora kunyeganyeza ingingo izmwe na zimwe zo mu mubiri wabo. Kandi mwibuke ko vitamini B1 itera ubwonko gukora neza, kugira gahunda, kwiga no kwiyumvisha, kwishyira mu mutuzo. Kutayibona gutera igihombo cyinshi.


Ni ibinyamavuta byinshi bituma umuntu agira umubyibuho w’indenga kamere, iyo bihuye n’isukari, bamwe bibatera cancer, indwara y’mubyibuho w’ikirenga yitwa obésité.


Twibuke ko umwijima ari ikigega cy’umubiri wose kandi ko ushinzwe kuzigama vitamini A.




Imwe mu miti y’indwara y’umwijima

Mu byo twifashisha, harimo nk’ibyanditswe na PHILIPPE AUGENDRE mu gitabo cyitwa Conseils pratiques en cas de, vol. 1, p. 132-133.
Ibyanditswe kuri iyi page bimwe yabihurijeho na RAYMOND DEXTREIT mu gitabo cye yise L’argile qui guérit.

Bombi bavuze ku kamaro ko kuvuza indwara nyinshi imiti ikomotse ku byaremwe bigifite ubusugi bwabyo ari byiza. Mu byo bavuze harimo ibyo twamaze kubera inararibonye mu gukiza. Ibyo rero bikaduha ubwishingizi ko kubirangira abandi nta nkomyi izabamo.

Kuvurisha ibimera, bitabanje guhindurwa n’ubushakashatsi bw’umuntu, bikunda kugira akamaro kihutirwa, kandi karambye.



  • Bikiza indwara
  •  Bivugurura imikorere y’ingingo
  • Birema izindi ngingo zidasanzwe mu mpagarike y’umuntu
  • Bitanga ubutaraga n’imbaraga zo kwirwanaho kw’impagarike
  • Byongera amaraso akenewe akwiriye imigabane yose y’umubiri

Maze gahunda zose z’ingingo z’umubiri zigakora uko bikwiriye zikarangiza
imikorere myiza yose y’impagarike y’umuntu.





Burya ubuzima bushingiye ku mpamvu zikurikira zavuzwe
n’urugaga rwa OMS, ari yo mu magambo arambuye y’Igifaransa
Organisation Mondiale de la Santé.
Bavuze bagira bati “La santé ne constitute pas seulement en
l’absence de maladie ou d’infirmité”
: elle est une état de complet bien-être
physique, mental et social. Icyo aya magambo yerekejeho, ni ibi bikurikira :
« Ubuzima bwiza bushingiye ku mushyikirano uri hagati y’imikorere
y’umubiri n’ubwenge, n’umubano w’umuntu hamwe n’ingingo ze, namwe na
bagenzi be. ».
Mu magambo magufi, ni: Impagarike ishoboye kwihanganira umuruho, Intekerezo zishoboye kwihanganira ibibazo, no kubana n’abandi neza.

Bitewe n’uko ingorane zituruka ahantu henshi, ni cyo gituma
kubambirira kuba ingirakamaro mu karere urimo no guhindura imyifatire
bizaba intandaro yo gukira kw’indwara zitari kuzabonerwa umuti.



Kugira urwango, ishyari, umujinya n’igomwa, bishobora gutuma
habaho kudahuza k’utugingo dusohora imyanda kandi dukwirakwiza
ibikenewe mu mubiri no kwakira intungamubiri. Batwita « Glandes
endocrines » (Imvubura z’imbere mu mubiri).
Izo mvubura ni zo zikurikira :
- Hypophyse : igihorihori gishinzwe igikuriro cy’ingingo
- Foie : umwijima
- Thyroïde : ni utuzingiro two mu muhogo turinda umuhogo
- Surrénales : udufuka duto tubangikanye n’impyiko
- Pancreas : urwagashya
- Ovaires : akagega gahunika intanga z’abakobwa (imirerantanga ngore)
- Testicule : akagega gasohora intanga z’umugabo no kuzibika
- Sudoripores : akagingo gasohora ibyuya
Iyo izi ngeso mbi zimaze gutesha inzira izi ngingo bita glandes
endocrines, gahunda yose y’umubiri, buri rugingo rukigenga, aho ni ho
rembo ry’indwara zikurikira (Guide de Formation Personnelle –GFP–, p. 66) :

1) Igicuri
2) Gupfusha urugingo rumwe rushinzwe kunukirwa cyangwa kumva,
kureba, gukabakabwa, kuryoherwa
3) Umubabaro n’umunaniro udashira, ukurikirwa n’ibi bikurikira :
- Kuryama ntusinzire
- Kubura umutuzo
- Kurakazwa n’ubusa
- Kwibaza uko uzabaho
- Ijwi rikakaye ririmo ikizizi
- Intimba ituma abantu badakora imirimo yabo, bakiyumvamo
       umunaniro uhereye bakibyuka

- Bishobora kukuzanira ibyo wari ushoboye, amaherezo iyi ndwara
ishobora no gutera kwiyahura. Bene abo bafashishwa Vitamini C.
4) Guhagarika gahunda k’umugabane wa mbere w’umubiri : bitewe
n’ubwonko bita Moelle épinière (Umusokoro wo mu ruti rw’umugongo)
bushinzwe gahunda y’umuvuduko n’imikorere y’imitsi yumva, inyama,
ingingo zihina kandi zigahinura. Inyunganizi ni Vitamini B. Ubwo
bwonko buhereye mu gikanu bukamanuka mu ruti rw’umugongo.
5) Kwifata nabi :
- Bigizwe n’intekerezo ngufi
- Ubwenge butareba kure
- Gutinda kuvuga
- Kwirengagiza inshingano
- Ubunenganenzi
- Kutabana neza n’abandi
- Isuku mbi n’imitekerereze mibi, no gufatwa n’indwara mu buryo
bworoshye.
6) Kubura igikuriro ku mwana
- Gutuma atagenda vuba
- Kugira impungenge zo guhagarara
- Gutinda kuvuga no kutumva neza
- Kunanirwa kurya
- Kudashobora kwiyambika
Mu magambo make, ntacyo ashobora kwimarira. Ubugoryi butera abana
kunanirwa ishuri, iyo bamaze kuba bakuru mu bitekerezo ngo birangirize
amakene. Bene abo ubafashisha Vitamini A. Ngiyo ingorane abana
bandurira ku babyeyi babo iyo batemeye kugendera mu bukristo.

7) Ibisazi
Izi ndwara zose, mu bwonko ni ho zisibanira. Ni cyo gituma
umutwe ari rwo rugingo rushinzwe izindi ngingo zose. Umutwe ni ikigega
cy’ubwonko, na bwo kandi bushinzwe gahunda yose igenewe umubiri. Ni
imashini yibyarira imbaraga zinyuranye kandi bikanyura mu nzira nyinshi.

Ni cyo gituma umuntu urwaye mu ntekerezo arangwa
n’ibimenyetso bikurikira : intimba, kunanirwa inshingano yari asanzwe
ashoboye, kudakunda abandi, gukunda kwigaya, no kuribwa mu gituza.
Izo mpagarara zo mu bwenge zishobora no kugera no mu migabane
yindi y’umubiri, bishobora no gutera indwara y’umutima. Burya intekerezo
zidatuje zibuza amahoro ingingo zose z’umubiri. Ni cyo gituma Bibiliya ivuga
iti : Yohana 14 :1. Guhagarika umutima gushobora kwanduza :
- Amaraso
- Kugatera igifu
- Umwijima
- Ibinya mu maboko no mu maguru
- Isereri
- Rubagimpande


Docteur Boisier yaragenzuye asanga amaraso y’abantu bafite
amahoro y’umutima agenda neza, kabone n’ubwo baba batangiye gusaza.
Ati : Kandi cyane cyane amaraso agenda neza aboneka ku birabura (les
Noirs), kuko atari kenshi bakunda gutegera akazaza ejo, bakunda kwishyira
mu mutuzo, nta buhahara, nta nkeke itewe no kwifuza. Ku bazungu ho si
uko ; ahubwo bahora ku nkeke ya nzabaho nte, bituma amaraso yabo
agenda birenze urugero, bigatera impanuka nyinshi zo mu bwonko,
n’iz’indwara y’umutima no kugurumana ingingo. Abenshi barashakira kwa
muganga umuti w’indwara zabo batewe n’impagarara zazanywe no kubura
umutungo uhagije, cyangwa gahunda nke yo mu muryango, cyangwa
gupfusha abawe, cyangwa kurwaza abari bakwiriye kugutunga. Bitewe
n’uko nta muti wakurangiriza amakene y’ibyo udafite mu rugo rwawe,
bituma abenshi bavurwa ntibakire.

Iyo miti ntiyatuma umunyabinyoma ahinduka umunyakuri, ngo
maze abone umutekano umuntu aheshwa no kuba umwiringirwa.
Iyo miti ntiyahesha umunebwe n’umunyabute kugira umwete
n’ubwira, kuko ibyo bintu byo kuba umwiringirwa bihesha
umuntu gukundwa, kandi bigatuma amaraso agenda neza, kandi
uturemangingo (cellule) tukivugurura ubutitsa.
Iyo miti ntiyatuma umuntu uhubuka agira umutuzo, ngo abone
amahoro aterwa no gushyikirana n’abantu bose, ubitewe no kugira
ikinyabupfura.

Iyo miti ntishobora gukiza ubuhahara bwo gushaka ubukire buri
gutuma benshi biba bakaba abajura (voleur), ibyo bikaba
bibabujije umubano n’abavandimwe, bikabatera kunegurwa no
kwangwa.

Burya rero, indwara nyinshi ziterwa n’uko hari :
- Abanyabinyoma
- Abajura
- Abanebwe
- Abanyamujinya

 Bitabaye bityo, twagera igihe twibwira ko bazaduha imiti itera umwete, ikuraho
ubunebwe, itera ukugira neza, ituma wubaha kandi ugaha agaciro bagenzi
bawe hamwe no kwita ku byabo. Kwibwira ko imiti yakiza indwara zitewe
n’ingeso mbi ni ukwibeshya.

Abantu benshi bafite ubumuga  uwabaha :

- Gukunda no kugirira abandi urugwiro
- Kwiyibagirwa ukabanza ibyiza abandi
- Kwiringira ko abandi bakwitayeho
- N’umwete ku nshingano zabo, byabaha imbaraga.







Grippe

Iyi ndwara itungura umuntu, igatangirana umuriro mwinshi ugeze
kuri degré 3940°.

Irangwa n’ibi bikurikira :

- Guhinda umushyitsi utewe no kwiyumvamo ubukonje
- Kuribwa n’umutwe
- Kuribwa ibinyita n’ingingo z’umubiri, cyane cyane umugongo
- Kugira intege nke n’ubwinanirwe mu mpagarike yose, gucikagurika
ingingo
- Ikindi kibiherekeza ni inkorora, amazi menshi asohokera mu mazuru

Abo ikunda gufata ni abageze mu za bukuru n’abazahajwe n’intege
nke z’umubiri n’iz’umutima. Amaherezo ni uko abayirwara kenshi bashobora kuba ibimuga by’indwara nk’umutima, ibihaha n’impyiko.

Twibuke ko abo yahinduye imbata yayo bashobora kugira agakoko
kayo (virus) ikajya ibafatira aho ishakiye.

N.B : Inama ku bamaze gufata ako gakoko kayo no ku bataraba imbata
         zayo:

  •       Bakwiriye gukunda kurya tungulusumu icagaguriye mu byo kurya,
          uduheke 4 ku muntu mukuru, n’uduheke 2 ku mwana ukiri  muto          uhereye ku myaka 10 kujyana hasi. 
  •              Kurya isupu y’ibitunguru bya puwaro (poireau) kenshi.
 







Icyo wagobokesha uwo ifashe :

  •      Kunywa amazi menshi ku manywa ukayahaga
  •        Kuvuguta amababi y’igipapayi mu mazi yuzuye ikirahuri (verre),ukavangamo ikiyiko cya petrole, ukayagotomera ukayarangiza. urwo ni urugero rw’umuntu mukuru.


Kimwe cya gatatu cy’ikirahuri (1/3) ni rwo rugero rw’uruhijwa, igitambambuga n’inshuke, naho umwana ukwiriye kujya mu ishuri ni kimwe cya kabiri cy’ikirahuri (1/2), mu gitondo na nimugoroba.


  •         Kunywa ibinyobwa kenshi kandi byinshi urwaye grippe,            ni ingirakamaro, tutibagiwe n’amazi.



Saturday, January 5, 2019





Amibe



Ese iyi ndwara imeze ite, Ifata ite ?


Indwara y’Amibe ni indwara y’inzoka zo munda ituruka ku mwanda w’amazi anyobwa cg akoreshwa ndetse n’ibiribwa bidasukuye. Ikaba iterwa n’udukoko duto twitwa “Entamoeba Histolytica” twinjira mu mubiri iyo uriye cg unyoye ibyandujwe n’amagi yazo.Kugira ngo indwara y’amibe ikure mu mubiri, agakoko k’antamoweba histolitika karagenda kakibera mu mara, aho gatungwa n’amaraso kanyunyuza mu muntu, bityo rero kakaba gashobora guca ibisebe cyangwa kagateza ibibyimba ku mara. Ariko kandi hari n’igihe ako gakoko k’amibe gashobora no kwinjira mu maraso kagatemberamo bityo bigatuma gashobora no kugera mu mwijima maze naho kakahateza ibibyimba.
Ese iyi ndwara irangwa n’iki ?
* Kubabara mu nda
* Kugira umuriro rimwe na rimwe
* Gushaka kujya ku musarane nyamara wajyayo bikanga
* Guhurwa ibiryo bimwe na bimwe
* Kugira diarrhea
* Kwishimagura,………..
Ese iravurwa igakira ?
Yego,iravurwa igakira burundu,ubundi ukita cyane ku isuku kuko iyi ndwara ituruka ku mwanda.hari imiti y’umwimerere ikomoka ku buvuzi gakondo bw’abashinwa n’abanyamerika ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga ivura Amibe igakira burundu.
Muri yo twavugamo nka :
Garlic oil capsule,Parashield plus capsule,iyi yica ndetse ikamenagura n’ibikonoshwa amibe zihishamo,hakaba n’icyayi bita Intestine cleansing tea cyoza mu mara kigakuramo amagi yazo ndetse n’indi myanda mu mara.
Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku buzima bw’uyikoresheje kuko ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe.
 Ubaye ukeneye ubundi bufasha wadusanga aho dukorera kwa Rubangura mu mujyi wa Kigali cyangwa ukaduhamagara kuri +250784089880 or WhatsApp


Indwara z'ibyorezo





Burya koko iyi si yari nziza igitangira kuremwa, kuko yari yuzuye
ibyiza byose. 

Iyi si n’ibiyuzuye ni iby’Uwiteka, kandi imoko
z’amabere yayo ni zo zonsa abantu b’ingeri zose. Izaduheka kugeza iteka
ryose. Burya kumenya ni ko kuzadutera kwimenyereza, kugeza ubwo
kumenyera ibyiza bizatugeza ku byiza.



Gusoma iyi nyandiko, benshi bazakuramo kujijuka kugira ngo be gukomeza
kugendera mu bujiji no mu buyobe. Bizatuma benshi bihindukira abaganga,
maze amahoro aganze mu mubiri no mu ngo zabo. Imvururu zo mu mubiri
no mu bwenge zizaba zibonye icyazigabanya.

Ubu, ibikenewe mu mubiri ntibizwi, ahubwo ibidakenewe mu
mubiri ni byo bimaze gufata umwanya wa mbere. Iyo ni imwe mu mpamvu
itumye gahunda yo gushyira ahagaragara uburyo bwo kwivura igerwaho.
Abazabyitaho bizabinjiza mu ishuri ryo kumenya ibikenewe mu mibiri yabo.

Abagabo n’abagore bafite agace gato mu kumenya ibirebana no kwibaza
ibizatuma izi nyandiko n’izindi zizakurikiraho zibasigira gahunda nziza mu
ngo zabo.

Inshingano yacu ni ukubibamenyesha, ariko ikizagira icyo kibamarira
ni  ukubishyira mu bikorwa.


Abantu bose bakeneye ibyabagoboka, kuko imibiri y’abantu hafi ya
bose imerewe nabi. Iyi si n’abayituye bagushije ishyano ntibabimenya neza.
N’ababivuga ko babizi ntibabizi mur buryo bwuzuye kandi bunonosoye.

Abantu bamwe barwaye indwara zikomoka:  Ku bujiji, Ku bukene, Ku bukire, Ku ntimba,  Ku muruho

Ibi hamwe n’ibindi byinshi bitarondorwa byabaye intandaro
y’ubumuga butagira ingano bumaze kuzahaza abaturage bo ku isi. Babuze
ababo, babuze amahoro, babuze inama zagombaga gukomoka ku babo.
Benshi barapfa bahagaze bagahinduka imburamumaro bari bageze aho
bakenewe.


Uru rubuga rwa smartlife21.blogspot.com ruzagenda rutubwira impamvu y’indwara zimwe na zimwe, ikizitera n’aho zifata n’ikiziranga. Burya hakenewe abavuzi bakunze abantu babashakira ubuzima, aho kubashakamo indamu. 

Mu byo kurya turya, ni ho hashingiye ubukire bwo gukemura amakene y’umubiri wacu.
Hari amoko atatu y’ingenzi adufitiye akamaro mu byo turya, hari :

a) Inyubakamubiri
b) Inkomezamubiri
c) Inkingiramubiri

Umubiri ushobora guhura n’uburwayi bitewe no kubura kw’iyi
migabane y’intungamubiri cyangwa ukarwara ubitewe no kubikoresha nabi,
cyangwa ukabikoresha udafite umutima uguwe neza.


Inzira ngari isi yadutegeyemo ni :

KAVUKIRE : dusa kandi dukora, kandi tumera nk’abatubyaye
UBUREZI : twifata nk’uko twarezwe n’ababyeyi bacu
INDAMANO : ubuzima bwacu buhwana n’ubwo abatubyaye bari bafite
AKARERE : ubujiji bwacu buhwana n’akarere dukomokamo
IGIHE : twigāna imyifatire igezweho n’imirire igezweho.

Ibi ni byo indwara n’ubumuga byuririraho bikamerera nabi
umubiri wacu. Ibi byose bishobora kutuganisha mu nzira mbi.
Ukangirika utabigambiriye, ukiteza akaga wibwira ko uri kwinezeza.

Uramutse ugize ikibazo kubyo tuba twabagejejeho, mwatwandikira kuri smartlife346@gmail.com. Ukabaza ikibazo cyawe cyangwa ukaduha igitekerezo.

Friday, December 28, 2018




Although research interest on physical activity and health dates back to the 1950s, the breakthrough in the scientific evidence on health benefits of physical activity largely took place during the 1980s and 1990s. There is an overwhelming amount of scientific evidence on the positive effects of sport and physical activity as part of a healthy lifestyle. The positive, direct effects of engaging in regular physical activity are particularly apparent in the prevention of several chronic diseases, including: cardiovascular disease, diabetes, cancer, hypertension, obesity, depression and osteoporosis.
The Report from the United Nations Inter-Agency Task Force on Sport for Development and Peace states that young people can benefit from physical activity as it contributes to developing healthy bones, efficient heart and lung function as well as improved motor skills and cognitive function. Physical activity can help to prevent hip fractures among women and reduce the effects of osteoporosis. Remaining physically active can enhance functional capacity among older people, and can help to maintain quality of life and independence.
Physical activity and psychosocial health
The WHO has estimated that “one in four patients visiting a health service has at least one mental, neurological or behavioural disorder, but most of these disorders are neither diagnosed nor treated”. A number of studies have shown that exercise may play a therapeutic role in addressing a number of psychological disorders. Studies also show that exercise has a positive influence on depression. Physical self-worth and physical self-perception, including body image, has been linked to improved self-esteem. The evidence relating to health benefits of physical activity predominantly focuses on intra-personal factors such as physiological, cognitive and affective benefits, however, that does not exclude the social and inter-personal benefits of sport and physical activity which can also produce positive health effects in individuals and communities.
Sport and physical activity as part of a healthy lifestyle
A number of factors influence the way in which sport and physical activity impacts on health in different populations. Sport and physical activity in itself may not directly lead to benefits but, in combination with other factors, can promote healthy lifestyles. There is evidence to suggest that changes in the environment can have a significant impact on opportunities for participation and in addition, the conditions under which the activity is taking place can heavily impact on health outcomes. Elements that may be determinants on health include nutrition, intensity and type of physical activity, appropriate footwear and clothing, climate, injury, stress levels and sleep patterns.

Sport and physical activity can make a substantial contribution to the well-being of people in developing countries. Exercise, physical activity and sport have long been used in the treatment and rehabilitation of communicable and non-communicable diseases. Physical activity for individuals is a strong means for the prevention of diseases and for nations is a cost-effective method to improve public health across populations.


Translate

The Special Discount on Good Perfum

Amamaza Ibikorwa bijyanye n'ubuzima ku buntu Hano

Buy Stocks

Adz

The Special Offer of Christmas

Adz

Popular Posts

Featured Post

Ibimera wakifashisha wivura ndetse n'indwara bivura

1.  Igitunguru cya onyo  : iyo iriwe ari mbisi, cyangwa itetswe igizwe isupu cyangwa ikamuwe ukanywa umutobe wayo. Ibyo bisohora imya...